Ubumenyi rusange ku mushinga (7) :

Amafaranga azakenerwa mu mushinga

Ay'ikubitiro :

Ingendo z'ibanze, kwiga umushinga wawuhaye igihe wawuhaye abandi ngo bawukwigire, imifuragiro ku nguzanyo n'utundi turimo abantu bagukorera, ubwishingizi bw'ikubitiro, inyungu kunguzanyo mu gihe umushinga utarinjiza amafaranga,...

Ibikoresho byose by'umushinga n'agaciro kabyo

Mu bikoresho by'umushinga, utandukanya ibiramba (ni ukuvuga ibyo ukoresha igihe kirenze amezi 6) n'ibitaramba. Unagenda kandi werekana abakozi n'umushahara wabo. Byose ukabikubira mu mbonerahamwe iteye itya:

Uburyo bw'igenamigambi:

Mbere yo gushyiraho ingamba habanza gutekereza kuri ejo hazaza h'Ikigo/Urwego rugiye gukorerwa igenamigambi.

Dufashe urugero ku Gihugu cy'u Rwanda, Guverinoma yabanje kugena icyerekezo (vision) cy'Igihugu kigamijje guteza imbere ubukungu kuburyo u Rwanda ruzaba rubarirwa mu Bihugu bifite ubukungu buhagaze neza (middle income economy) bishingiye ku ngamba zitatundukanye zizaba zashyizwe mu bikorwa mu mwaka wa 2020.

Kugira ngo iki cyerekezo kizabashe kugerwaho, hashyizweho gahunda z'igihe kirekire, giciriritse cyangwa gito zitandukanye harimo Gahunda ya Guverinoma y'Imyaka 7, Gahunda ya 2 yo kuzamura ubukungu no kugabanya ubukene (EDPRS II) igamije kuzamura ubukungu ku kigereranyo cya 11.5% buri mwaka, n'izindi.

Uko imicungire igendeye ku ntego kandi ireba kure iteye:

Igenamigambi rigendeye ku ntego kandi rireba kure ritangira hibazwa ibibazo bitatu (3) by'ingenzi:

1. Ikigo gihagaze gute uyu munsi haba ku musaruro n'ibindi?
2. Nihe twifuza kuganisha ikigo cyangwa ni uwuhe musaruro dushaka kuzageraho?
3. Ni ibiki tuzakenera kugira ngo tugereyo cyangwa tugere ku musaruro twifuza?

Ibi bisaba ibi bikurikira:

Kumenya aho ikigo gikorera (aba clients, abatanga serivisi nk'iyo ikigo gitanga, ibikenerwa kugira ngo umusaruro uboneke, umusaruro ubiboneka he? n'ibindi.....)

Kugena ingamba (Strategy formulation): aha ugomba kwiga k'umwihariko w'ikigo, kugena inshingano z'ikigo, kugiha intego kigomba kugeraho no gushyiraho amabwiriza azakurikizwa kugira ngo ibyateganijwe bigerweho;

Kugena ishyirwa mu bikorwa ry'ibyateganijwe (Strategy implementation) hashyirwaho progaramu, ingengo y'imari izakenerwa n'uburyo buzakurikizwa.

Gusuzuma no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda (Evaluation and control) hagamijwe kureba ko ibikorwa byagezweho no kureba ko umusaruro wagezweho ungana n'uwari utegerejwe.